
Ababikira b’iyamamazabutumwa Gatolika( Palotine)
Kimwe na basaza babo bashizwe na mutagatifu Visenti Pallotti. Batangiye ubutumwa bwabo mu Rwanda mu mwaka wi 1977 naho ubutumwa i Kibeho babutangiye mu mpera za 2007. Ubungubu bashizwe ivuriro ry’i Kibeho rinafasha abakora ingendo nyobokamana babikeneye kandi bakagira n’urugo babacumbikiramo. Ndetse banafasha mu mirimo y’ubutumwa bw’Ingoro
Ababikira b’Abigishwa ba Yezu muri Ukaristiya
Bageze i Kibeho ku ya 24 Mutarama 2007 bagamije kwamamaza ingoma y’Imana mu baturage ba Kibeho ndetse no ku isi yose bigisha kandi bahugura abana n’urubyiruko, bagashengerera Isakaramentu ritagatifu kandi bakiyemeza gusenga bahongerera ibyaha by’isi.
Mubutumwa bwabo bibanda no kwigisha gatigisimu abana bitegura guhabwa amasakaramentu y’ibanze: Batisimu, ukarisitiya no gukomezwa.