KIBEHO: ABANYESHULI BIGA MU MASHULI YISUMBUYE YO MU KARERE KA HUYE YAGIRIYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya College Immaculee Conception ndetse na Ecole Regina Pacis de Tumba yo mu karere ka Huye , bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho ndetse baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya mu Ngoro ya Bikira Mariya.
Mu nyigisho ye Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco wayoboye igitambo cy’ukaristiya yabasabye ko nk’abana ba Nyina wa Jambo bakwiye kubaha Bikira Mariya we shingiro ry’ukwemera kw’abakiristu n’ubutumwa bwa Kiriziya. Yongeraho ko bagize umugisha wo kumenya umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo kuko ntawamumenye ngo yicuze ko yamumenye. kuko Bikira Mariya yemeye gushaka kw’Imana asohoza ubutumwa.
Yababwiye ko Yezu igihe cyose ahumuriza buri wese wahungabanye atitaye ku mitwaro aje yikoreye kuko yuje imbabazi n’urukundo, atanga ingero ku bitegura gukora ibizamini bya Leta ko bakwiye kwiyegereza Yezu wenyine kuko ariwe ufite imbaraga zishobora ibyananiranye.

Abanyeshuri mu gitambo cya Missa
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire Soeur Marie Claudine waje uherekeje abanyeshuli bo mu ishuri ry’isumbuye rya College Immaculee Conception yagarutse ku butumwa Bikira Mariya yatangiye I Kibeho ubwo yabonekeraga abana batatu aribo Alufonsina MUMUREKE, Nataliya MUKAMAZIMPAKA na Mariya CLARA MUKANGANGO, aho yaje akangura abari mw’isi ko bava mu bitotsi by’icyaha n’urupfu bityo bakagarukira Imana bidatinze. Yavuze ko ari ubutumwa bukomeye cyane buzakomeza kubaherekeza mu mibereho yabo ya buri munsi.
RUGWIZAMBARAGA Jean Chrisostome waje ahagarariye ishuli rya Ecole Regina Pacis yavuze ko bishimiye kuza I Kibeho, Gushimira Imana na Nyina wa Jambo ,wabashoboje ubwo bateguraga uru rugengo nyobokamana cyane ko abenshi mu banyeshuli ari ubwa mbere bari bageze I Kibeho bakaba bishimiye kongera kwambaza umubyeyi Bikira Mariya aho yabonekeye, bamutura ibibaremereye byose cyane ko badahwema kumwiyambaza umunsi ku wundi kandi bibasubizamo imbaraga zo kwicuza no kugarukira Imana mu buryo bunoze. nk’urubyiruko bazakomeza kuzirikana ubutumwa Nyina wa Jambo yatangiye I Kibeho kuko burimo byose by’ifuzwa n’urubyiruko.

Abanyeshuri bakurikiye inyigisho
Abanyeshuli basaga 230 nibo bitabiriye urugendo nyobokamana rw’uyu munsi. Ni mu gihe kandi bari kwitegura ibizamini bya Leta naho abandi bakajya mu biruhuko bikuru bisoza umwaka w’amashuli.
Dieudonne UFITINEMA