top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 09 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Pierre Claver, Séverien
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 1,21-23)
    Bavandimwe, namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
 Zaburi ya 54 (53), 3-4, 6.8
 Nyagasani ni We umbereye ikiramiro!
Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare; koresha ububasha bwawe maze undenganure! Rwose Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, utege amatwi amagambo nkubwira!
None Imana ni yo intabaye, Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro! Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima; Uhoraho, nzasingiza izina ryawe kuko ryuje ineza !
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6,1-5)
Muri icyo gihe, ku munsi umwe w’isabato Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki barazirya. Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato ?» Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje we n’abo bari kumwe ? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana agafata imigati y’umumuriko akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine? » Nuko yungamo ati « Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko ikidutandukanya n’Imana ari ibitekerezo bibi n’ibikorwa bibi, igihe cyose tutagendera ku mategeko yayo duhinduka abanzi bayo maze tugaca ukubiri nayo kugirango twigorore nayo birakwiye kwemera Kristu we watwiguranye tukaronka umukiro n’ubuzima, yaradupfiriye kugirango tubeho turangamiye ubutungane bw’Imana.

Icyo dusabwa ni ugukomera mu kwemera, twirinda kudohoka no guteshuka ku masezerano yacu. Ijambo ry’Imana twumva ridukure mu mwijima no mu bujiji, niba dushaka kwiyunga n’Imana birakwiye ko twemera kandi tukakira inkuru nziza.

Mu ivanjiri Yezu araha agaciro muntu kurusha imigenzo, ubutumwa atanga ni uko ibintu byose bigamije gufasha umuntu biba birengeje kure agaciro k’imihango n’imigenzo, aratwibutsa ko nta gihe kibaho cyatubuza kugira neza, tugomba gukora ibyiza kuko ari byiza. Yezu rero niwe mugenga wa byose.

Dusabe Nyagasani adushyiremo umutima ukunda, tubashe kugendera ku mategeko, Umubyeyi Bikira Mariya adusabire gukomera mu kwemera no mu rukundo, duhore turi indabo zihumurira bose na hose. Amena

 

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.