Kuwa 4 Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 26 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 29 Gisanzwe
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 19-23)
Bavandimwe, ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu ! Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4b-6
Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.
Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro !
Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira. Naho ku bagiranabi si uko bigenda :
Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga, ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe, n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 12, 49-53)
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana ! Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ! Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi ? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. Koko kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye ko turi abagaragu b’Imana bahamagariwe kwera imbuto zigeza k’ubutagatifu no k’ubugingo bw’iteka. Ivanjiri iratwibutsa ko Yezu yaje gukongeza umuriro w’urukundo mu mitima y’abamwakira.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aradushishikariza kuva mu bucakara bw’icyaha kugirango tube abagaragu b’Imana. Ubucakara bw’icyaha butujyana mu rupfu naho kuba abagaragu b’Imana bikatugeza k’ubutungane dukesha ingabire yayo iduha ubugingo.
Igihe cyose dutsinze icyaha n’ibishuko bya sekibi twikuzamo ubugingo bw’abana b’Imana. kuba abagaragu b’Imana biturinda kuba abacakara b’icyaha. Kuba abacakara b’icyaha rero bigaragarira mu gukora ibitera soni, mu bwigomeke, mu buhemu, ndetse no mu bindi bintu byahumanya roho zacu . kuba abagaragu b’Imana biduha kwera imbuto z’ubutabera n’amahoro , urukundo n’impuhwe, imbabazi n’ubugwaneza , ibyishimo n’ubwizige.
Mu ivanjiri Yezu aragaragaza ko atazanywe n’amahoro kuko abamwemeye bazatotezwa , bakarwanywa. Guhitamo Yezu bizateza amacakubiri mu miryango , mu nshuti no mu bavandimwe , uwemeye kristu yitandukanyije n’ibikorwa by’umwijima maze bikabangamira abatamwemera.
Dusabe Nyagasani ingabire yo kumukorera muri byose, duharanire ubutungane n’ubugingo dukesha urupfu n’izuka bya Yezu.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC