top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 28 Ukwakira 2023 Icyumweru cya 29 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza:

Jude( Thaddée, apôtre ), Cyrille, Simon le Cananéen

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi(Ef 2, 19-22)

Bavandimwe, ubu rero muri Kristu Yezu, ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba Ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka Ingoro Ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5ab

Ubutumwa bwabo bugera ku mpera z’isi.

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze. Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo, ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo, kuko ijwi ryabyo ritumvikana! Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza, n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk6, 12-19)

Muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa. Ni bo b’aba: Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wabaye umugambanyi. Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi, bagakira. Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ko tugomba guhinduka Ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu , no kwizera ububasha bukiza bwa Yezu.

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko tutakiri abanyamahanga n’abasuhuke, ahubwo turi abana b’Imana bagize umuryango wayoariwo Kiliziya. Kristu niwe murinzi w’ubuzima bwacu. Twumwubakireho ubuzima bwacu. Iyo tumwubakiyeho turangwa n’ubumwe budufasha kwirinda amacakubiri. Kristu yatugize bamwe tubikesha umubiri n’amaraso bye bidukiza kandi bikatubumbira mu bumwe bw’abana b’Imana. Dufite agaciro gakomeye mu maso y’Imanakuko turi ingoro yigaragarizamo ikuzo n’ububasha bwayo.

Mu ivanjiri Yezu aratora intumwa ze akazishinga ubutumwa bwo kwamamaza ingoma y’Imana , dukiza abarwayi n’ababaye , tubwire abantu bose iby’umukiro.Twemere ububasha bwe budukize.

Natwe Yezu araduhamagara ngo dushyire abantu bose inkuru nziza y’umukiro, tubagaragariza impuhwe z’Imana n’urukundo ibafitiye. Twemerere Yezu tugendane adushoboze kubwira abo duhuye bose ko akiza kandi abeshaho . kuba aabantu batweretse impamvu zose bishushanya k’uburyo bw’inshamarenga Kiliziya umuryango w’abana b’Imana.

Yezu kimwe na Musa yamanutse ku musozi maze ahura n’abantu b’ingeri zose bafite inyota y’ubutungane, barangamiye umukiro.

Dusabe Nyagasani kumubera intumwa nyakuri zamamaza urukundo nyampuhwe rw’Imana. Bikira Mariya umwami kazi w’intumwa udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.