Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 07 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 31 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Karine, Mélassippe et Antoine, Willibrord
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 12,5-16b)
Bavandimwe, bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera; uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe. Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 131(130), 1, 2, 3
Inyik Nyagasani, tuza roho yanjye iruhande rwawe mu mahoro.
Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana, n’amaso yanjye nta cyo arangamiye; nta bwo ndarikiye ubukuru, cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje, nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!
Israheli, wiringire Uhoraho, kuva ubu n’iteka ryose!
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 14,15-24)
Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!» Nuko aramusubiza ati «Umuntu yateguye ibirori bikomeye maze atumira abantu benshi ngo basangire. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ‘Nimuze, byose byatunganye.’ Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ’Naguze umurima, ngomba kujya kuwureba; umbabarire, ntundenganye.’ Undi na we ati ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire, ntundenganye.’ Naho undi ati ’Narongoye, none simbonye uko nza.’
Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ‘Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi, maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu agaruka avuga ati ‘Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ‘Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.’»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa abo turibo, icyo tugomba gukora n’uburyo tugomba kugikora kugira ngo tuzasangire na Yezu kumeza yo mu ijuru.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko turi abakristu, tukaba turi ingingo zigize umubiri we ariwo Kiliziya. Turi magirirane kuko ingabire zitandukanye twahawe zigira agaciro kandi zikarumbuka igihe tuzifashishije abandi. Icyo dukwiriye gukora ni ukwizirika ku cyiza maze ikibi tukakishisha tukakigendera kure, ibi tukabikorana urukundo ruzira uburyarya kandi rwa kivandimwe, dushyira imbere icyahesha abantu bose icyubahiro. Kuba abakristu bidusaba guhorana ubwira mubyo dukora byose no kwishimira amizero yacu. Birakwiye guhuza imitima no gushyigikirana n’abishimye kandi tukababarana n’abababaye, mu bwicishe bugufi no mu bwiyumanganye.
Mu ivanjili Yezu aratumenyesha ko ijuru ririho kandi yaridukinguriye, akaba atubarira mu batumirwa mu ngoma y’Imana. Nyamara dufite uburenganzira bwo kurihitamo cyangwa kuryivutsa. Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo abonekera i Kibeho yaragize ati ‘’Narakinguye mwanga kwinjira”. Abintamenyekana bazadutanga mu ijuru igihe twe tuzaba turi gushakisha impamvu zo kutaryinjiramo. Gufata icyemezo cyo gukurikira Yezu no kumukurikiza bidusaba kwitandukanya n’ibitari we ndetse n’ibitari ibye, bidusaba kwitandukanya nibituma duhihibikanira ubutunzi, umunezero w’isi, kwishimisha bitujyana kure y’Imana. Ibi byose bishobora kutubera imbogamizi. Uwateguye ibirori ababazwa nuko abatumirwa batanga urwitwazo rwo kutitabira k’umunota wanyuma. Bashishikajwe n’ubutunzi ndetse n’ibibahangayikishije kurusha kwishimana nawe, Yezu nawe ababazwa nuko adutumira ntitwitabire cyangwa se tukitabira byo kurangiza umuhango.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kumenya ko turi abakristu bahamagariwe kwizirika ku cyiza no kugendera kure ikibi, turangwa n’urukundo muri byose.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC