top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri12 Ukuboza 2023Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Abatagatifu twizihiza: Corentin, Chantal, Francisca

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 1-11)

1« Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze – 2nimukomeze Yeruzalemu, muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. » 3Ijwi rirarangurura riti « Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze. » 6Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti « Mvuge iki se? Ibinyamubiri byase ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murirna: 7icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: 8icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ! »

9Naho wowe zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti « Dore Imana yanyu ! » l0Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, aba yatabaye bamubanje imbere. 11Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe ; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 96 (95), l-2a, 3.l0ac, 11-12a, l2b.13ab

Inyik Dore Nyagasani Imana, araje n’imbaraga nyinshi!

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,isi yose niririmbire Uhoraho!Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,n’ibyiza bye mu miryango yose!Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami! »Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose!Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

Ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,mu maso y’Uhoraho kuko aje,kuko aje gutegeka isi.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 18,12-14)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 12« Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye ? 13Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. 14Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratugaragariza ihumure Imana itanga ndetse n’ibyishimo iterwa n’ukwisubiraho k’umunyabyaha.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi atumwe n’Imana, arahumuriza umuryango umuryango w’Imana, akawubwira amagambo awukomereza amizero, agaragaza ko Imana ibabarira ibicumuro byose.

Ubutayu ni ahantu h’ibigeragezo, amagorwa n’ingorane ariko kandi ni n’ahantu dushobora guhura n’Imana. Muri iki gihe cya Adventibirakwiye rwose gutegurira Nyagasani inzira mu mitima yacu, twihatira kuzirikana no kubakira ubuzima bwacu kw’ijambo rye rihoraho iteka kandi rigatanga ubuzima. Imana yacu ije muri twe kandi yifuza kutuba hafi, icyo idushakaho ni ukwakira umukiro ituzaniye, ni ukuyiyoboka ikatuyobora mu inzira y’ubutungane, akatwiragirira nkuko umushumba mwiza aragira intama ze mu rwuri rutoshye. Natwe twihatire kubona Imana, twemere igenge kandi iyoboreubuzima bwacuku byishimo bidashira.

Mu ivanjili Yezu aratugaragariza ko Imana ikunda umunyabyaha wicuza, akisubira akava mu mwijima akagendera mu rumuri. Imana ihora idushakashaka kuko dufite agaciro gakomeye mu maso yayo. Igihe cyose tubayeho nk’abazimiye, nk’abari kure yayo ntihwema kudushakisha. Icyo dusabwani ukuba indahemuka mu gukora ugushaka kwayo, no guhorana iteka inyota yo kuyigarukira. Natwe tube abatera ibyishimo mu ijuru kubw’imigambi myiza twinjiranye muri iki gihe cy’adventi kidusaba guhinduka no kwisubiraho kugirango dutegurire kristu icyicaro kimukwiye mu mitima yacu. Imana ihora idusaba kuyigarukira no kuyiyoboka, ntishaka ko tuzimira ahubwo irashaka ko kudusubiza agaciro tuvutswa no kuyigomera ndetse no kuyigomekaho.

Dusabe Nyagasani ingabire yo guhinduka no kwisubiraho, duhore iteka duharanira gukora ugushaka kwayo biduhe guhorana agaciro mu maso yayo. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE. SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.