Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 20 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Isaac, Jacob, Jean le Tailleur, Abraham
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 7, 10-14)
Uhoraho yohereza umuhanuzi lzayi 10kubwira umwami , Akhazi ati 11« Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho. » 10. 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? 14Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 24 (23),1-2, 34b, 5-6
Uhoraho naze, umwami wuje ikuzo!
Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose. Ni we wayitendetse hejuru y’ inyanja, Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, Maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.
Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka, bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 1,26-38)
Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aradushishikariza kwizera Imana yonyine kuko ari indahemuka kandi ikaba itica isezerano.
Mu isomo rya mbere twumvise isezerano Imana igiriye Akozi, uyu yari umwami watinyaga bagenzi be bari bamukikije. Yakoze ibishoboka byose ngo atsinde, ndetse ageraho atura umwana we igitambo ariko birangira acishijwe bugufi no gutsindwa n’umwami wa Siriya. Umuhanuzi Izayi aramusaba kwiringira Imana yonyine, kandi amugezaho isezerano ry’Imana. Iryo sezerano ry’Imana ryarasohoye kuko Achaz yagize umuhungu wavutse ku mukobwa, kandi yaje kuba umwami mwiza. Yabaye ikimenyetso cy’uko Imana iri rwagati mu muryango wayo. Bivuze ko izina Emmanueli, Imana turi kumwe ryari rimukwiye, ariko Ezekiyasi, uwo mwana w’Akazi yaje kudohoka, arateshuka, aratandukira. Niyo mpamvu hagomba kubaho undi mwami utuma isezerano ry’Imana rihoraho. Hazabaho umwuzukuru wa Zawudi, uzagaragaza ko Imana iri kumwe natwe, Yezu kristu.
Ivanjili iratwibutsa Gabuliyeri atumwa n’Imana ku mukobwa w’isugi, ngo amumenyeshe ko azabyara umwana w’Imana, iyi vanjili iratugaragariza ukumvira, ukwiyoroshya n’ukwicisha bugufi ka Bikira Mariya. Dushobora kugaruka ku magambo ye atari menshi muri iyi ivanjili yaragize ati ‘’ibyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite? Bishoboka bite ko nshobora kwinjira muri uwo mugambi ariko nkanagumana ubusugi bwanjye? Malayika aramuhumuriza, akamwumvisha ko ntakinanira Imana. Natwe twemere ko ntakinanira Imana, Bikira Mariya kuva ubwo yemeye ko umugambi w’Imana ubaho uwe ukaburizwamo, kimwe nawe natwe duhore dushyira imigami yacu mu mugambi w’Imana.
Irindi jambo Bikira Mariya yavuze yaragize ati ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze, ibigaragaza ubwitange bwe n’urukundo yakunze abantu akababyarira umucunguzi. Natwe twumve ko turi abaja n’abagaragau ariko Atari ubuja n’ubugaragu butugira abacakara, ahubwo bitwumvisha ubutoni dufite mu maso y’Imana.
Dusabe ingabire yo kwakira Yezu mu mitima yacu no kumugeza ku bandi. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC