top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

AKARERE KA NYARUGURU MU IMURIKAGURISHA RYA BA MUKERARUGENDO MURI COLMAR, MU BUFARANSA

Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni ubutumire bw’ubukerarugendo butagira umupaka. Iri murika riba buri mwaka, ariko ni ku nshuro ya mbere Ubukerarugendo butagira umupaka butumira Akarere ka Nyuguru muriryo murikagurisha rigamije guteza imbere u Rwanda, Nyuguru na Kibeho hagamijwe kwakira neza abaje gusura ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana. Nk’uko byatangajwe n’akarere, iterambere ry’ubukerarugendo muri aka gace gashingiye ku bafatanyabikorwa batatu aribo: Akarere ka Nyuguru, Diyosezi ya Gikongoro na ADENYA.

Muri aka karere hari amahirwe menshi. Diyosezi ya Gikongoro n’Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho bashyize imbaraga hamwe zo guteza imbere ubukerarugendo muri kariya gace.

Nkuko Padiri Jean Pierre Gatete, umuyobozi wungirije w’Ingoro ya  Kibeho, umwe mubitabiriye iri murikagurishwa avuga ko ari umwanya mwiza wo kungurana ubunararibonye n’ibindi bihugu kugira ngo twige uko twakira abasuye Kibeho na Nyaruguru muri rusange.

Itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye iryo murikagurishwa ryitwaje ibikoresho byerekana ubwiza bw’u Rwanda, ikawa y’u Rwanda n’icyayi ndetse n’ibikoresho bitagatifu/ubuyoboke bijyanye no kuba Bikira Mariya Nyina wa Jambo yarigararije i Kibeho. Basobanura kandi ubutumwa bwa Nyina w’Ijambo yatangiye i Kibeho bugenewe isi yose.

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.