Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 30 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 17 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo kuwa 30 Nyakanga 2023, Icyumweru cya 17 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:
Juliette, Pierre Chrysologue, Abel
Isomo rya Mbere
Igitabo cya mbere cy’Abami(1 Abami 3, 5.7-12)
5Umwami Salomoni ari i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti « Saba ! Urumva naguha iki ?» (6)Salomoni arasubiza ati 7«Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. 9Ha rero umugaragu wawe umutirna ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza. Ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni ?»
10Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. 11Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, 12ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe : nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga, ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese n’uzagukurikira wese. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 119 (118), 57.72,76-77,127-128,129-130
R\Uhoraho, mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!
Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye ni ugukurikiza ijambo ryawe. Amategeko y’umunwa wawe, andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza, nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe. Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho, kuko amategeko yawe antera ubwuzu.
Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye. Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye, nkanga imigirire yose y’ububeshyi.
Amategeko yawe ni agatangaza, ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho. Guhishura amagambo yawe ni urumuri, abiyoroshya akabaha ubwenge.
Isomo rya Kabiri
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 28-30)
Bavandimwe, 28tuzi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye ; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane ; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 13, 44-52)
Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda iyi migani ati 44«Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima ; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima. 45Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. 46Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.
47Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. 48Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. 49Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi : abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. 50Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro ; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 51Ibyo byose mwabyurnvise?» Bati «Yee.» 52Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Iryo n’Ijombo ry’Imana
Amasomo matagatifu aragaruka kandi akibanda k’ubuhanga. Isomo rya mbere ritwibutsa ko ubuhanga ari impano iva ku Mana tugomba gusaba kugirango tubeho neza kandi duhore dukurikiza amategeko y’Imana mu byo dukora byose. Mu isomo rya kabiri, ubuhanga bishingiye ku kumenya Imana, kuyikunda kurusha bose na byose. Niyo yadukunze mbere kuko yadutoranije ikatwigomba kandi ikaduhamagarira kuba abana bayo tubikesha umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu.
Isomo rya mbere riratubwira amateka y’umwami Salomoni wisanze ayoboye umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa kubera ubwinshi bw’abawugize. Yagiye i Gibewoni gutura Imana ibitambo kugira ngo ayiragize ibye byose. Imana umusabye kugira icyo asaba : Yasabye umutima ushishoza kugira ngo asohoze ubutumwa Imana yamushinze. Gusa icy’imuraje inshinga ni umunezero n’umutekano by’abo abereye umwami. Niyo mpamvu yasabye umutima ushishoza kandi wuje ubuhanga. Imana imuha umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga. Yeretse Imana ukwicisha bugufi, ubwiyoroshye ndetse n’icyizere gikomeye ayifitiye. Imana niyo soko y’ubuhanga kandi niyo ibutanga.
Mutagatifu Pawulo Intumwa aduhishurira ibanga ry’ubuhanga. Ubuhanga nyabwo bushingira ku gukunda Imana yadukunze mbere. Imana yatwihamagariye ku bwende bwayo kandi iduha kuba abana bayo muri Yezu Kristu. Icyo Imana idusaba ni ukuyizera tukirinda kwirwanaho no kwirwanirira. Dufite ubwigenge bwo kwinjira mu mugambi wayo. Umubano wacu na yo ugomba kuduhuza nubutabera bwe: ibi nibyo Pawulo mutagatifu yita gutsindishiriza. Binyuze muri yo, twagize uruhare mu kwera kwe: ni ukweza kandi twakiriye mu cyubahiro: ni uguhimbazwa.
Mu Ivanjili, ubuhanga nyabwo buri mu kuvumbura ingoma y’Imana Kristu ugereranywa n’isaro ry’agaciro gakomeye cyangwa n’ubutunzi bwihishe. Kandi mu byukuri umuntu wavumbuye ingoma y’Imana ntayirekure, ahora yirinda icyatuma ayitakaza. Ubuhanga bugaragarira mu myitwarire yacu no mu mvugo yacu. Kubugeraho bidusaba kugira byinshi twigomwa bidafite aho bihuriye nabwo. Ubuhanga nyakuri bushingiye kuri Yezu kristu. Ibindi byose tubifata nk’umwanda iyo tubigereranyije no kumenya Yezu Kristu.
Dusabe Imana ingabire y’ubuhanga kugirango, kimwe n’umwami Salomoni, tugire umutima wuje ubwitonzi, ubuhanga n’ubwenge, ushishoza ukamenya icyiza n’ikibi. Kandi ubwo buhanga budufashe guhitamo Imana n’ingoma yayo.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC