Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 05 Nzeri 2023 Icyumweru cya 22 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza:Raïssa, Bertin, Teresa de Calcutta
Isomo rya Mbere
Intangiro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1 Tes 5,1-6.9-11)
Bavandimwe, naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo « Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we. Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 26 (27), 1, 4, 13-14
Inyik Nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, Ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima. Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari! Rwose wiringire Uhoraho!
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 4,31-37)
Muri icyo gihe, Yezu amanukira i Kafarinawumu, umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti « Ayi we ! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbura ! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana. » Yezu ayibwira ayikangara ati «Ceceka kandi uve muri uwo muntu ! » Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye. Bose ubwoba burabataha, baravugana bati « Mbega ijambo rikomeye ! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana !» Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aradusaba kuba maso no kwemera ububasha bwa Yezu waziye kudukiza.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aradushishikariza guhora turi maso. Nta muntu uzi umunsi n’isaha by’amaza ya nyagasani kristu kuko azaza mu buryo butunguranye, kandi ntawe umwiteze, mbese nk’uko umujura atungura nyiri urugo. Twe twagizwe abana b’urumuri kubwa batisimu twahawe ikatugira abana b’Imana, nti turi ab’umwijima kuko tugengwa na Roho w’Imana. Icyo Imana yaturemeye ni ukuronka umukiro dukesha kristu, ni ukubana nayo iteka. Abakristu duhamagariwe guhumurizanya, guterana inkunga no gufashanya muri byose duharanira gutera intambwe ubutaretsa mu nzira igana ijuru.
Mu ivanjiri Yezu kristu arirukana Roho mbi zikamenengana kubera ko afite ububasha n’ubushobozi. Birababaje kuko usanga rimwe na rimwe roho mbi ziturusha kumumenya Kristu. Mu buzima bwe bwose yakoze ibyiza, agaragaza agaciro ka roho z’abantu, yirukana icyababangamira cyose. Yezu yaje gukuraho ibyadutsikamira byose. Yifuza ko natwe twagira uruhare mu kumwamamaza, ntiyifuza ko kuba ikirangirire byashingira kukuba roho mbi zizi ubutungane bwe ahubwo ibyiza yadukoreye bikwiye kudufasha kumumenya no kumumenyesha abanda, kumwemera no kumwemeza abanda.
Dusabe Nyagasani ingabire yo kumurikirwa n’ijambo rye duhore turi maso kandi dusenge twizere ubushobozi n’ububasha bye bidukiza. Umubyeyi Bikira Mariya uhora udutoza kwakira Jambo nahore aduhakirwa kuri we ubu n’iteka ryose. Amen.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC