Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 08 Nzeri 2023 IVUKA RYA BIKIRA MARIYA
Bakristu bavandimwe amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteganyirije kuri uyu munsi twibukaho ivuka rya Bikira Mariya mutagatifu aragaruka ku mateka y’icungurwa rya muntu, riduha kuba intungane tubikesha umwana w’Imana wabyawe na Bikira Mariya.
Mju mateka ya Kiliziya twizihiza ivuka ry’abantu batatu gusa. Hari ivuka rya Yezu, umukiro wacu , hari ivuka rya Bikira Mariya watubyariye umukiro ndetse n’ivuka rya Yohani Batista wabaye integuza y’umukiro kandi akawutwereka.
Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu mateka y’icungurwarya muntu kuko n’indi minsi mikuru y’umubyeyi Bikira Mariya ishingiye kukuba yaravutse.
Isomo rya mbere riragaruka k’ubuhanuzi bwa Mika buvuga kuburyo bw’inshamarenga y’umucunguzi wa Israheli ,uwo mucunguzi ntazazana amahoro gusa ahubwo azanatuma iba isoko y’umugisha mu mahanga yose. Uwo mucunguzi azava ibetelehemu mu muryango muto maze ategeke amahanga yose. Bikira Mariya niwe wagombaga kubyarira isi umukiza uzazana amahoro nyakuri kandi arambye,
Isomo rya kabiri riratwibusa ko turi abanyamahirwe kuko twamenye Imana kandi tukayikunda. Iratuzi kandi iduhamagarira kuba abana bayo muri Yezu Kristu wa byawe na Bikira Mariya. Jambo we muvandimwe wacu aduhesha kuba abana b’umubyeyi we no gusangira ikuzo rye.
Ivanjiri iradusobanurira ko Yezu afite inkomoko kandi asangiye n’abantu byose usibye icyaha yaje gutsinda. Yinjiye mu mateka arangwamo icyaha, ntiyaje gucungura intungane mu bagore bane ivanjiri itubwira, Bikira Mariya wenyine niwe utararanzweho icyaha n’ubusembwa, ni umuziranenge n’umuzira bwandu.
Tamar ufite inkomoko y’abanyamahanga(Mezopotamiya)
Rahab yari umugore w’indaya I Yeriko umunyakanahanekazi wakiriye intasi ebyiri zari zoherejwe na Yozuwe akabahisha maze nabo bakarengera ubuzima bwe ndetse aza kuba umugore wa Salimoni
Umugore wa Uriya yakoze icyaha n’umwami Dawudi wanicishije umugabo we
Ruta yari umugore w’umunyamahanga , cyari ikizira mu Bayisiraheli gushaka abanyamahanga. Bikira Mariya ni utarasamanywe icyaha ndetse n’utarasamanye icyaha , niwe Eva mushya wabaye imbarutso y’ubuzima bushya. Yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu , niwe dukesha Emmanweli, Imana irikumwe natwe.
Dusabe Nyagasani guhora tubarirwa mu bana yagize abe, Bikira Mariya Nyina wa Jambo n’uwacu atubere irebero n’irorero ry’ubutungane duhamagarirwa, bityo tuzishimane nawe iteka mu ijuru kandi dusangire nawe ikuzo ry’umwana we Yezu Kristu,Amena
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC