Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri,12 Nzeri 2023, Icyumweru cya 23 Gisanzwe.
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri,12 Nzeri 2023, Icyumweru cya 23 Gisanzwe.
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 2, 6-15)
Bavandimwe, 6nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; 7mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. 8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu. 9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere-Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, 10kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.
11Mwagenywe muri We ; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’ imibiri yanyu. 12Igihe mubatijwe mwahambanywe na Kristu kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. 13Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. 14Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba. 15Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana ibakurikiza umusaraba wuje imitsindo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 145 (144),1-2,8-9,10-11
Inyik Uhoraho agirira bose ibambe.
Mana yanjye, mwami wanjye nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro. Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize! Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe.
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6, 12-19)
12Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. 13Bukeye ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri abita intumwa. 14Ni bo b’aba : Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, 15na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, 16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi.
17Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. 18Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi bagakira. 19Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Pawulo intumwa aratwibutsa ko batisimu twahawe yatumye tubabarirwa ibicumuro byacu byose, Imana yadusubije ubugingo hamwe na Kristu kandi muri we idukiza ibyaha n’ubwandu byacu, abemeye Kristu kandi bakaba abana b’Imana babikesha we, ntibaba bakigengwa n’umubiri, bagengwa na Roho w’Imana utuma babasha kubaho bashimira Imana ubudahwema. Bene abo nibo Pawulo asaba kujya mbere muri Kristu, bakwiye kumukomeraho kandi bakemera nawe akabakomeza, bakwiye guhora bihatira kumumenya no kumwemera. Ibi nibyo birinda abiyemeje kuba abe gukurikira no gukurikiza inyigisho z’ubuyobe zigamije kutujyana kure y’Imana. Uwemeye Yezu amusenderezamo ingabire n’ibyiza byose bimuturukaho.
Mu ivanjiri Yezu Kristu nyuma yo gukesha ijoro asenga yahisemo bamwe mu bigishwa be abagira intumwa kandi abasangiza ubutumwa bwe. Ni intumwa kuko aziho ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza, amaze gusenga no gutora intumwa yasanze abantu akabagirira impuhwe arabakiza. Umukiro w’abantu niwo tugomba kwizera. umubare 12 ugaragaza umusingi wa Israheli nshya ariyo Kiliziya intumwa cumi n’ebyiri zisobanura ko kiliziya yubakiye ku nkingi cumi n’ebyiri (intumwa ze) abantu benshi baturutse ahantu hatandukanye muri Yudeya , i Yeruzaremu , Tiri na Sidoni imigi yo ku nkombe y’inyanja bashushanya ku buryo bw’inshamarenga Kiliziya umuryango w’abana b’Imana. Abantu bose basanze Yezu nawe abakiza indwara zabo zose.
Nkuko Musa yamanutse k’umusozi, Yezu nawe arahura n’abantu benshi bifuza kumukoraho kugirango ububasha bwe bubakize. Icyo Yezu ashaka ni ugukiza abantu k’umubiri ariko bikagenura umukiro nyawo wa roho zacu.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kuzirikana ko igihe cyose agaciro ka batisimu itwinjiza mu rukundo rw’Imana kuburyo budasubirwamo. umubyeyi Bikira Mariya adutoze kuba abigishwa ba Yezu umwana we.
Padiri Jean Pierre GATETE,SAC