top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 18 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi

Abatagatifu twizihiza: Gatien de Tours, Quintus, Désiré

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 23,5-8)

Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.» Ni koko, igihe kiregereje -uwo ni Uhoraho ubivuze – maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri», ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 72 (71),1-2,12-13,18-19

Ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe, uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe; acire umuryango wawe imanza ziboneye, kandi arengere n’ingorwa zawe.

Azarokora ingorwa zitakamba, n’indushyi zitagira kirengera. Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye, aramire ubuzima bwabo.

Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli, we wenyine ukora ibitangaza Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo, ikuzo rye riragasakara ku isi hose! Amen! Amen!

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 1,18-24)

Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.» Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko yezu dutegereje ari umwami w’indahemuka,urangwa n’ubushishozi,ubutabera, ubutungane, amahoro n’imbabazi.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Yeremiya arahanura ingoma y’ubutabera n’amahoro, imyitwarire y’abategetsi benshi ba israheli ntiyagendeye ku gushaka kw’imana. ariko Yezu we azaza ari umwami udategekesha intwaro, ahubwo azaba umwami uhindura imitima. umwuzukuruza w’indahemuka ni Yezu w’i nazareti. Imyitwarire idahwitse kandi mibi yabari bashinzwe kuyobora cyangwa kuragira ubushyo bw’imana itwibutsa bimwe mu byo tubona kuri iy’isi byiganjemo ubuhemu,akarengane n’urugomo bikorwa n’abafite ububasha bwo kurengera abantu b’Imana akaba aribo bafata iya mbere mu kubarenganya. Yezu we ni umwami wifuza ko abe baba mu mudendezo n’amahoro kandi ingoma ye izaramba iteka ryose. ni umwami uzaharanira kandi yimike ubutabera n’amahoro.

Ivanjili iratubwira uko uwo mwami w’amahoro, Yezu kristu yavutse, icyatumye yigira umuntu ni twebwe abantu no kugirango dukire. yasamwe ku bwa Roho mutagatifu abyarwa na Bikira Mariya. yaje kutwunga n’Imana data, kandi aduhamiriza ko Imana irikumwe natwe. niwe waje gukiza ibyaha byacu. ibyanditswe bitagatifu byose bimenyesha abantu Imana iri hafi yabo, Imana ikiza kandi ibana n’abantu mu buzima bwabo bwose mu byiza no mu bigoye, Imana ibatabara, ikabafasha. byose rero byujurijwe muri Yezu kristu, umwana w’ikinege w’imana.

Dusabe Nyagasani aduhe gutegura neza imitima yacu kugira ngo Yezu dutegereje kandi waje ayituremo imubere ingoro asingirizwamo. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE.SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.